Riderman arashinja Asinah bahoze bakundana gushaka kumusenyera urugo yifashishije itangazamakuru n’ibihuha | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Riderman arashinja Asinah bahoze bakundana gushaka kumusenyera urugo yifashishije itangazamakuru n’ibihuha

Riderman arashinja Asinah bahoze bakundana gushaka kumusenyera urugo yifashishije itangazamakuru n’ibihuha

Riderman yashinje Asinah bahoze bakundana gushaka kumusenyera urugo, yifashishije bimwe mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga bimuha umwanya agatangaza ibihuha bibangamiye urugo rwe ku rwego rukomeye.

Mu gihe imbuga nkoranyambaga nka YouTube zimaze gufata indi ntera, Asinah akunze kugarukwaho mu biganiro binyuranye atanga cyangwa se mu binyamakuru bimwe na bimwe, aho adahwema kugaruka ku mubano we na Riderman bahoze bakundana, ibintu bidashimisha Riderman habe na gato.

Mu kiganiro Amahumbezi gitambuka kuri Radio Rwanda, Riderman yatangaje ko akenshi iyo abonye ibintu yanditsweho ahita abisobanurira umugore we, mu gucubya ubukari bishobora kumutera.

Ati “Sinjya ntegereza ko arakara cyangwa se abimenya, iyo mbibonye ndi mu rugo cyangwa se ntahari, ndataha nagera mu rugo nkamwegera nkamubwira nti ’nabonye banditse gutya na gutya, ndatekereza ko nawe byakugezeho ariko mu by’ukuri ukuri ni ukunguku.”

Riderman yabajijwe niba adasanga aba bamukoraho ibiganiro bagamije kumucuruza, we avuga ko asanga birenze ibyo.

Ati “Biba bimeze nko gushaka gusenya urugo rw’umuntu. Ariko nizerera mu kintu kivuga gutya: Uyu munsi ushobora gushaka kuntamika urusenda, njyewe nkabyakira nkageraho nkarumenyera. Ariko se umunsi wowe ruzakugeraho witeguye kururya? Sinjye uzarumutamika, Abanyarwanda baravuga ngo gira neza wigendere. Uyu munsi ushobora kumva ko wagize nabi nta kibazo, ariko ntuba uzi ikiri imbere.”

Riderman yavuze ko abakomeza kuzamura izo nkuru bagamije ubuhemu, kuko hari ibindi bintu byinshi baganiraho kurusha kuzamura inkuru ze na Asinah.

Ati “Itangazamakuru ni umwuga wubashywe ku Isi ndetse no mu Rwanda. Hari abahanzi baba batahawe ijambo, kuki hahora hagaruka umuntu umwe buri munsi kandi avuga ibintu bimwe n’ubundi?”

Yakomeje abwira umunyamakuru ati “Uri inshuti yanjye! Hari umunsi nari nagusaba kumpa ikiganiro nta ndirimbo cyangwa igikorwa mfite? Kandi ntekereza ko nta muntu wagahawe uwo mwanya nta gikorwa agiye kuvugaho. Byanze bikunze nawe nk’umunyabwenge ushobora kuvuga uti ’kuki uyu muntu?’”

Abajijwe niba akeka ko Asinah ajya ajya kwisabira ibiganiro ngo bamuvugeho, Riderman yasubije ko atazi uko bigenda, ariko ngo ibitangazwa byose nta n’ukuri kuba kurimo.

Yakomeje ati “Gusa nshima Imana ko urugo rwanjye rukomeye, Imana iraturinze, Imana iri kumwe natwe kandi nta n’ikintu kizarusenya uko mbitekereza.”

Yavuze ko buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashatse, ariko akomoza ku mvugo y’uko "Isi ntabwo igirwa nabi n’abakora ibibi gusa ahubwo igirwa nabi n’ababona ibibi biba bakicecekera," ashimangira ko abantu badakwiye kubona ibinyoma bivugwa ngo babireke bigende gutyo.

Riderman na Agasaro Nadia bakoze ubukwe mu 2015 ndetse bamaze kwibaruka umuhungu wabo w’imfura. Uyu muraperi yakoze ubukwe bitungura benshi bari bazi ko umukunzi we ari Asinah bari bamaze imyaka umunani bakundana. Ibi byabaye inkuru n’ubu zigikomeje gukururana, hagatindwa ku bihe bagiranye hanibazwa icyabatandukanyije.

Riderman na Nadia ngo bakomezwa n'imitego bahora basimbuka

Tags

11/Sep/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Iradukunda sacha vybz
Hello!?Empire entertainment igisubizo kurimwe mufite impano zikurikira;DANCE,COMEDY,ACTING FILM&THEATRE,FASHION&MODELING, abacuranzi ndetse nabashaka kwiga production turi gufasha urubyiruko rufite impano kuzizamura tukazicuruza bityo impano yawe ikaba Akazi kawe kaburi munsi.tugane tugufashe dukorera INYAMIRAMBO(GMC RECORD).rnrnFor more info:0787649648,0723945180
Sponsored Content