Cristiano Ronaldo yananiwe kwihangana asuka amarira mu gahinda aterwa no gutwara ibikombe atarikumwe na Se | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cristiano Ronaldo yananiwe kwihangana asuka amarira mu gahinda aterwa no gutwara ibikombe atarikumwe na Se

Cristiano Ronaldo yananiwe kwihangana asuka amarira mu gahinda aterwa no gutwara ibikombe atarikumwe na Se

Mu kiganiro yagiranye na ITV, Cristiano Ronaldo yananiwe kwihangana asuka amarira ubwo yagarukaga ku rupfu rwa se, aho ababazwa cyane n’uburyo Se umubyara adahari ngo abashe kubona iterambere agezeho ndetse ngo anamuherekeze kwakira ibikombe ahabwa.

Nubwo ubusanzwe bitoroshye kubona Ronaldo agaragaza amarangamutima ye cyane cyane avuga ku bizima bwe bwite buri hanze y’ikibuga, kuri iyi nshuro kwihangana byamunaniye, ubwo yavugaga agahinda gakomeye aterwa n’uko se atabayeho ngo abashe kubona intsinzi ye.

Yagize ati "Ntabwo ambona mpiga abandi, ntambona mba uwa mbere. Ntambona negukana ibikombe. "Umuryango wanjye urabibona, mama, abavandimwe banjye n’umuhungu wanjye w’imfura. Data we nta na kimwe yabonye, ni ibintu bimbabaza cyane wowe ntiwabyumva”.

José Dinis Aveiro, se wa Cristiano Ronaldo, yitabye Imana ku ya 6 Nzeri, 2005 azize kanseri y’umwijima. Icyo gihe Cristiano yari afite imyaka 20 gusa, akinira ikipe ya Manchester United.

Cristiano ababazwa no kudatwara ibikombe Se ahari

 

Tags

17/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content