Nyuma yo gukina umupira no kuririmba Haruna Niyonzima agiye kugaragara muri filimi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyuma yo gukina umupira no kuririmba Haruna Niyonzima agiye kugaragara muri filimi

Nyuma yo gukina umupira no kuririmba Haruna Niyonzima agiye kugaragara muri filimi

Umukinnyi Haruna Niyonzima wa AS de Kigali akaba na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’  nyuma y’impano ikomeye yo gukina umupira umupira w’amaguru, wazamuye cyane izina Haruna Niyonzima, gukora indirimbo mu myaka yashize agarutse mu yindi mpano yo gukina sinema.

Haruna Niyonzima uri mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo aho ari kumwe n’ikipe y’igihugu bitegura umukino bazajya gukina na Ethiopia mu kiganiro kigufi yahaye Eachamps yavuze ko yibitseho impano nyinshi rubanda batazi.

Yagize ati : “erega mfite impano nyinshi zitandukanye abantu batazi, kandi ngiye kurushaho kuzibereka mu minsi iri imbere”.njyewe burya buri kintu nkigenera igihe cyacyo, gusa nahoze numva nazakina no muri sinema kuko nabyo ndabikunda uvanyeho umuziki kuko ruhago yo ni ubuzima bwanjye”.

Muri iyi filime Haruna azagaragaramo akina yitwa Daniel, mu gace gato k’iyi filime kagiye hanze, umugore we aba avuga ko yafashe umwanzuro wo kumusiga ndetse akazibagirwa ko bigeze no gushyingiranwa.

Yagize ati"Daniel, guhera uyu munsi sinzonera kukwizera, sinzongera kukubaha, nzibagirwa ko nigeze gukora ubukwe na we, sinzongera no kugukunda ukundi, ku bw’ibyo nzaba indaya."

Bivugwa muri iyi filime Haruna azagaragara yangiza isezerano ry’umugore we amuca inyuma, nyuma na we akaza guhitamo kumusiga.

Niyonzima Haruna uretse umupira w’amaguru akina nk’uwabigize umwuga,ni umutoza w’umupira w’amaguru afite impamyabushobozi ya Lisence C itangwa na CAF, yakoze indirimbo ‘Umukino Nyawo’, yarafatanije n’abagenzi be babakinnyi barimo Radju na Crespo, ubu akaba akomereje ibigwi mu ruganda rwa sinema mpuzamahanga.

Tags

17/Sep/ 2019,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(8)
Bebeto Saddy
Haruna kbs kbs courage nakomeze yerekana Imano ze kbs yiteza imbere ni fundi wasoka kbs

Sponsored Content