Fireman uvuye Iwawa yahawe ikaze n’umujyi wa Kigali mu gitaramo gisoza ukwezi kwa Nzeri | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Fireman uvuye Iwawa yahawe ikaze n’umujyi wa Kigali mu gitaramo gisoza ukwezi kwa Nzeri

Fireman uvuye Iwawa yahawe ikaze n’umujyi wa Kigali mu gitaramo gisoza ukwezi kwa Nzeri

Umuraperi Fireman nyuma yo kuva kugororwa ku kirwa Iwawa, azakirwa mu gitaramo cy’umujyi wa Kigali gisoza ukwezi kwa Nzeri kizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Fireman yageze i Kigali  kuri uyu wa 25 Nzeri 2019 avuye ku kirwa cya Iwawa aho yari amaze umwaka wose agororwa kubera kunywa ibiyobyabwenge. Umujyi wa Kigali usigaye utegura igitaramo kiba mu mpera za buri kwezi mu rwego rwo gususurutsa abawutuye no gutanga ubutumwa butandukanye.

Igitaramo gisoza uku kwezi kwa Nzeri kizabera ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo, cyatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Orchestre Impala, Itorero Indatirwabahizi, Paccy Nyirantwali, Queen Cha, Dream Boys by’umwihariko na Uwimana Francis (Fireman) uzaba amaze iminsi itatu agarutse mu buzima bisanzwe.

Fireman ubwo aheruka kuvugana n’itangazamakuru yatangaje ko yize ibijyanye n’ubuhinzi Iwawa kandi yiteguye guha impanuro urubyiruko, mu rwego kwirinda ibiyobwange, nyuma y’iminsi itatu gusa agarutse mu buzima busanzwe ahise ahabwa umwanya wo kwiyereka abakunzi be ndetse n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda

Kwinjira mu bitaramo bitegurwa n’umujyi wa Kigali ni ubuntu bimaze kugaragaramo abahanzi bakomeye mu Rwanda kandi ababyitabira bavuga ko bataha banyuzwe nibyo babonye.


Tags

26/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content