Isbyman ufite intego yo kugeza umuziki we mu karere k’Afurika yasohoye indirimbo ‘’Nararyohewe” yiganjemo imitoma | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Isbyman ufite intego yo kugeza umuziki we mu karere k’Afurika yasohoye indirimbo ‘’Nararyohewe” yiganjemo imitoma

Isbyman ufite intego yo kugeza umuziki we mu karere k’Afurika yasohoye indirimbo ‘’Nararyohewe” yiganjemo imitoma

Umuhanzi Nsabimana Ismael ukoresha mu muziki izina rya Isbyman, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Narayoherwe” yiganjemo imitoma”.

Isbyman yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse ku gitekerezo cy’inshuti ye y’umuhungu wamusabye kumwandikira indirimbo yagenera umukunzi we wizihizaga isabukuru y’amavuko.

Mu kiganiro na Eachamps yadutangarije inkomoko y’iyi ndirimbo, Avuga ko yishyize mu mwanya w’uyu musore ayita “Nararyohewe” ahundagaza imitoma kuri uyu mukobwa wazirikanaga umunsi udasanzwe mu buzima bwe. Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati “Uri buri kimwe nifuza sinkeneye izindi mpano kuko nawe ubwawe uri impano,”

Uyu musore yatangiye umuziki umwaka ushize abanjirije mu itsinda rya Truth First ryamenyekanye mu ndirimbo yitwa “Nzagutuzahe”. Yavuze ko kuva mu itsinda ari uko atabashije guhuza na mugenzi we bakoranaga. 

Ati “ntitwabashije gukomezanya kuko yari umunyeshuri ntabone umwanya uhagije kandi nkabona ndikuvunika biba ngombwa y’uko dutandukana mpita mpindura n’amazina nakoreshaga nitwa Isbyman bikomoka  ku mazina yange.”

Nararyohewe nindirimbo ifite ubutumwa kubakundana byukuri ikaba yarakorewe munzu itunganya umuziki ya Touch record na Producer "trackslayer" ikorerwa amashusho na G-negro.

Byumwihariko isbyman numwe mubasore bari kuzamuka neza akaba aririrmba injyana ya R&B yifuza kuvana umuziki nyarwanda  k’urwego uriho ukamenyekana murwego rwakarere ndetse no muri Afurika.

Reba hano indiirmbo Nararyohewe ya Isbyman

Tags

26/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content