Kigali Jazz Junction: Johnny Drille yateguje Abanyarwanda kunyurwa, Sintex ategereje umunsi akemeza Abanyarwanda-AMAFOTO | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kigali Jazz Junction: Johnny Drille yateguje Abanyarwanda kunyurwa, Sintex ategereje umunsi akemeza Abanyarwanda-AMAFOTO

Kigali Jazz Junction: Johnny Drille yateguje Abanyarwanda kunyurwa, Sintex ategereje umunsi akemeza Abanyarwanda-AMAFOTO

Johnny Drille ukomoka muri Nigeria yakunzwe cyane mu ndirimbo ze zamamaye nka ‘Romeo&Juliet’, ‘Allelluya’ yafatanije na Simi n’izindi.yateguje abazitabira Kigali Jazz Junction kunyurwa n’umuziki we

Nyuma y’amezi atatu Kigali Jazz Junction itaba yahisemo gutumira umuhanzi ukomoka muri Nigeria Johnny Drille nkuko umuyobozi wa RG-Consult abitangaza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu Kane tariki ya 26 Nzeri 2019 abategura Kigali Jazz Junction bavuze ko ibintu byose biteguwe neza habura umunsi nyirizina kugira ngo Abanyarwanda babashe kunyurwa n’impera z’ukwezi.

Johny Drille nk’umuhanzi w’imena watumiwe muri iki gitaramo yabwiye abanyamakuru ko yiyizeye kandi abazaza bazanyurwa… yagize ati” ni ibyagaciro kuririmba mu Rwanda ndetse mu gitaramo nkiki gikomeye cya Kigali Jazz Junction cyagiye kinyuramo abahanzi bakomeye, ndizeza Abanyarwanda kuzabona igitaramo kiza kandi ndabizeza kuzanyurwa.

Umuhanzi w’umunyarwanda utegerejwe muri iki gitaramo Sintex we icyo ategereje ni umunsi nyirizina ubundi akereka Abanyarwanda icyo ashoboye.

Yagize ati” nk’umuhanzi w’umunyarwanda nishimiye kuzaririmbana na Johnny Drille ku rubyiniro rumwe, ntegereje umunsi nyirizina ubundi Abanyarwanda bakabona ko impano nyifite kandi ndabizeza ko ntazabatenguha.

Johnny Drille ukomoka muri Nigeria yakunzwe cyane mu ndirimbo ze zamamaye nka ‘Romeo&Juliet’, ‘Allelluya’ yafatanije na Simi n’izindi, Sintex yamenyekanye mu ndirimbo nka “Twifunze”You”..ndetse n’izindi.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni 240.000Frw ku meza y’abantu umunani (VVIP) 20.000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) naho mu myanya isanzwe ni 10.000Frw.

Sintex yiteguye neza

Johnny Drille arateguza kunyurwa Abanyarwanda

Remmy umuyobozi wa RG-Consult

26/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content