Corneille yongeye kugaruka ku rukumbuzi afitiye u Rwanda afite amatsiko nyuma y’imyaka 25 aruvuyemo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Corneille yongeye kugaruka ku rukumbuzi afitiye u Rwanda afite amatsiko nyuma y’imyaka 25 aruvuyemo

Corneille yongeye kugaruka ku rukumbuzi afitiye u Rwanda afite amatsiko nyuma y’imyaka 25 aruvuyemo

Umuhanzi Nyungura Cornelius wamenyenkanye cyane nka Corneille, umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada, yongeye kugaruka ku rukumbuzi afitiye u Rwanda yavuyemo mu myaka 25 ishize.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Closer Mag, aho yagarutse ku ndirimbo ye ’Le Bonheur’ aririmba anenga iby’abatekereza ko "Byari byiza mbere" abazwa niba atajya akumbura.

"Ndi umunyarukumbuzi. Nkumbuye u Rwanda, nkumbuye ubusore bwanjye. Umuntu aba yifuza kuguma mu byashize ngo yiyumve nk’ushyitse. Ariko ntabwo ntekereza ko ari ngombwa gushyikira ibyahise kuruta iby’ubu." Corneille

Abajijwe niba yari yasubira mu Rwanda ngo ajyaneyo n’umuryango we, yasubije ati "Ntabwo ndabasha kujyayo"

Corneille yari yarigeze kongera kuvuga ku kuba yagaruka i Kigali mu ndirimbo ye yitwa ’ Le Sommet de nos vie’.

Corneille yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, kuva ubwo akaba yarabaye mu bihugu bitandukanye birimo Congo yahoze ari Zaire icyo gihe, ahava ajya mu Budage, akomereza mu Bufaransa, nyuma aza kujya muri Canada ari naho yubatse aho abana n’umugore we babyaranye abana 2.

Corneille n'umuryango we 

Ababyeyi n'abavandimwe ba Corneille bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

27/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content