VIDEO+AMAFOTO: Johnny Drille yageze ku nyota y’Abanyarwanda,abasezeranya kugaruka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

VIDEO+AMAFOTO: Johnny Drille yageze ku nyota y’Abanyarwanda,abasezeranya kugaruka

VIDEO+AMAFOTO: Johnny Drille yageze ku nyota y’Abanyarwanda,abasezeranya kugaruka

Kigali Jazz Junction yabaye nyuma y’amezi atatu yari ashize y’akaruhuko. Kuri iyi nshuro abahanzi bari ku rutonde ni Johnny Drille wo muri Nigeria, Sintex ndetse na Kidumu utarabashije kwitabira iki gitaramo ku mpamvu n’ubu zitaratangazwa.

Sintex niwe wabanje ku rubyiniro mbere y’uko umuhanzi Mukuru ahabwa ikaze. Uyu muhanzi ubarizwa muri Arthur Nation yakoze ibitangaza bitameneyerewe hano mu Rwanda yaririmbaga indirimbo ze, hanacaho amashusho kuri za screen zari ziri muri Camp Kigali.

Hari hatahiwe umuhanzi w’umunsi Johnny Drille ukomoka muri Nigeria yakiranywe urugwiro ubwo yinjiraga ku rubyiniro, benshi bamwereka ko bari banyotewe no gutaramana na we.

Yahereye ku ndirimbo yise ‘Finding Efe’, mbere yo kuyiririmba abanza kuvuga ko ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho mu buzima. Yavuze ko igihe hari igihe yahuye n’umukobwa uteye amabengeza amusaba kwifotozanya nawe aramwemerera. Asobanura ko yari umusore ugira amasoni ku buryo yatashye atamwatse nimero ya telefoni.

Yongeye guhura n’uyu mukobwa baribwirana ariko ntiyamwaka nimero ya telefoni kubera ubwoba. Avuga ko inkuru ye n’uyu mukobwa yabaye imvano y’iyi ndirimbo ‘Finding efe’ imaze amezi atanu isohotse.

Uyu musore yaririmbaga yageramo hagati akaganiriza abafana be bari benshi muri iki gitaramo.

Hari aho yageze avuga ko yarenzwe n’ibyishimo ndetse ko byanga bikunze azagaruka mu Rwanda kuharirimbira kuko yahabonye abakunda ibihangano bye benshi bitandukanye n’uko yabikekaga.

Uretse ibihangano bye, yishimiwe mu bindi bihangano by’abandi bahanzi nka ‘Jolie’ ya Dolly Parton na ‘Perfect’ ya Ed Sheeran zatumye abantu bakangukira kumutega amatwi, abera bari bitabiriye bo asa nk’ubashyize mu yindi si.

Uyu musore yasoreje ku ndirimbo ze zirimo “Romeo & Juliet” yatumye benshi bagarura ubuyanja abari bahinduye intekerezo bagahagurukira icyari rimwe, “Hallelluya” yafatanyije na Simi ndetse na “Wait for Me” yaririmbye asezera abanyakigali.

Biteganyijwe ko Kigali Jazz Junction y’ubutaha hazaza umunyekongo Awilo Logomba wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo izwi cyane ya “Coupe Bibamba” hazaba ari tariki 25 Ukwakira 2019.

Yacishagamo akicurangira

Abafana bari benshi

Ihere ijisho uko Johnny Drille yitwaye ku rubyiniro

PHOTOS/VIDEO: Moses Nyambo Rugira

28/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
ira rwanda@
very good performance
Sponsored Content