Daymakers bateguye igitaramo cya “Bigomba Guhinduka” ku nshuro ya 2 mu isura nshya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Daymakers bateguye igitaramo cya “Bigomba Guhinduka” ku nshuro ya 2 mu isura nshya

Daymakers bateguye igitaramo cya “Bigomba Guhinduka” ku nshuro ya 2 mu isura nshya

Itsinda rya daymakers rigizwe n’abasore Japhet, 5K Etienne, ndetse na Clapton Kibonge umuyobozi w’iri tsinda, bateguye igitaramo cya Bigomba guhinduka ku nshuro ya kabiri, mu isura nshya batumira umuraperi ugezweho mu Rwanda Bushari

Daymakers bifashije inyito imaze kumenyerwa ya Bigomba Guhinduka ikorwa Etienne na Japhet bateguye igitaramo cy’urwenya bahamya ko kizaba gifite umwihariko ugereranyije n’ibindi bitaramo by’urwenya byakibanjirije.

Clapton ukuriye Daymakers yateguye iki gitaramo atangaza ko nta muntu ukunda urwenya ukwiriye kuzabura muri iki gitaramo.

Ati : “Tubahishiye udushya twinshi muri icyo gitaramo Etienne na Japhet bazafatanya bwa kabiri basusurutsa abantu muri ‘Bigomba guhinduka’ babareba imbonankubone (live).

Bazaba basetsa abantu ariko mu rwenya rugamije kwigisha no guhindura umuryango nyarwanda muri rusange kugira ngo ibintu bibi bihagarare hajye hakorwa ibyiza gusa.”

Iki gitaramo cy’urwenya kizitabirwa kandi n’abandi banyarwenya bafite amazina akomeye mu rugandoa rwa Comedy barimo Clapton bakunda kwita Kibonke, Michael Sengazi, Patrick, Nimu Roger, Divine, Joshua, Kepha Lee na Bishop Gafaranga ukunzwe nawe n’abatari bake.

Abandi bitezweho gususurutsa abazitabira ‘Bigomba Guhinduka’ ni umuhanzi Bushali ukunzwe cyane mu njyana ya Rap, ahanini mu ndirimbo ‘Ni Tuebue’, ‘Tsikizo’ Ku Gasima n’izindi ndetse n’itorero gakondo ‘Inkindi itatse’ naryo rizasusurutsa abazaba bacyitabiriye n’umushyushyarugamba Deejay Anita Pendo.

Etienne na Japhet bamenyekanye cyane binyuze ku dushusho dusekeje twakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Instagram, bakatwita ‘Bigomba Guhinduka’.

Iki gitaramo cyaba basore ni igitaramo cya gatatu bateguye ku giti cyabo, nyuma y’icyo bakoze ku nshuro yambere i Kigali ndetse n’i Musanze, ibindi bajyaga bitabira ni ibyo babaga batumiwemo n’abandi banyarwenya kandi nabwo babaga bishimiwe cyane.

Iki gitaramo giteganyijwe tariki 12 Ukwakira 2019 muri Camp Kigali. Kwinjira ni 2000 FRW ku banyeshuri, 5000 FRW na 10.000 FRW muri VIP kikazayangira i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Tags

30/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content