Dj Pius yakomanyirijwe nyuma yo kuvugira umunyarwenya Salvador wamaganywe n'abanyarwanda kubera urwenya yateye kuri Jenoside | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Dj Pius yakomanyirijwe nyuma yo kuvugira umunyarwenya Salvador wamaganywe n'abanyarwanda kubera urwenya yateye kuri Jenoside

Dj Pius yakomanyirijwe nyuma yo kuvugira umunyarwenya Salvador wamaganywe n'abanyarwanda kubera urwenya yateye kuri Jenoside

Umunyarwenya Patrick Salvador wo muri Uganda yanenzwe ndetse anasabwa gusaba imbabazi nyuma y’aho akoresheje ijambo “Jenoside” akarihuza n’u Rwanda.

Kuri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’umunyarwenya Patrick Slavador wo muri Uganda wumvikanye atera urwenya ku Rwanda akanakoreshamo ijambo ‘Jenoside’.

Salvador yari ari gutera urwenya avuga uburyo abantu bakirwa iyo bagiye muri kompanyi z’indege z’ibihugu bitandukanye. Yavuze ko abakora mu ndege babanza gutanga amabwiriza mu rurimi rwabo kavukire nyuma bagakurikizaho urw’amahanga.

Uyu mugabo yavuze kompanyi z’indege zitandukanye ageze kuri RwandAir asukiranya amagambo menshi yo kuramukanya harimo n’ataba mu Kinyarwanda agera n’aho ashyiramo ijambo “Jenoside.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter ntabwo banyuzwe na gato n’uburyo Salvador yakoresheje ijambo Jenoside mu magambo akoreshwa mu ndege ya RwandAir kandi ntaribamo, bifatwa nko gushinyagura.

Bahise bashyiraho Hashtag ya #GenocideIsNotComedy ndetse banamusaba ko yavuguruza ibyo yavuze akanabisabira imbabazi.

Uwitwa Seth Butera niwe watangije iyi nkubiri aho yagize ati “ Ibi ntabwo bisekeje na gato. Ushobora kuba utazi icyo Jenoside ari cyo ariko reka gutesha agaciro inzirakarengane n’imiryango itarakira ibikomere, ukwiye gusaba imbabazi umuryango nyarwanda ukanakuraho ibyo wavuze.”

Kambanda Noel we yavuze ko Jenoside atari urwenya, bityo niba Salvado afite umutimanama akwiye gusaba imbabazi z’ibyo yakoze kubera abasaga miliyoni baburiye ubuzima muri Jenoside, "niba utari unazi ko ibihumbi bajugunywe mu migezi bakaba bashyinguwe muri Uganda.”

Frank Rukundo we yavuze ko ari mu babajwe cyane n’amagambo ya Salvado wateye urwenya kuri Jenoside, amusaba ko “nubwo uri umunyarwenya ugomba gutunga umuryango wawe, ugahimba inzenya zishishimisha abantu, ntabwo ukwiye gukinira kuri Jenoside yabaye mu Rwanda.”

Yakomeje ati “Ugomba gusaba Abanyarwanda bose imbabazi.”

Mu gusubiza Frank Rukundo, yamwutse inabi nk’umuntu wananiwe kwitwara neza mu irushanwa rya Big Brother yigeze kwitabira, amwereka ubutumwa bw’abantu bamweretse ko bashimishijwe n’urwenya yateye uwo munsi.

Salvado yaje kwandika kuri Twitter ko gusetsa atari ibya buri wese, ariko Edwin Musoni amusubiza ko umuntu adashobora gukinisha ibyo abonye byose, ko hari bimwe agomba kwigengesera.

Dj Pius yaje atandukanye n’abandi avugira uyu mugabo, ariko abantu bahise bamwibutsa ko ibyo abona ko nta kosa ririmo ahubwo na we agomba gusaba imbabazi zo kutamenya gukoresha imvugo ikwiye.

Dj pius yanditse ku rukuta rwa Instagram ati” Nzi Patrick Salvado by’umwihariko, ndahamya ko atigeze ashaka kuvuga kuri Genocide yakorewe mu Rwanda…” ugarukiye aha honyine niho bahise bamwibutsa ko bitemewe kuvuga Genocide y’abanyarwanda ahubwo bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutumwa Dj Pius yatangaje kuri instagram ye

Bahise bamwibutsa uko bigenda

Seth niwe watangije iyi nkubiri

30/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content