Umuhanzi wa Gospel Nabonibo wiyemereye ko ari umutinganyi arashinja abakoresha be kumuhagarika mu kazi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzi wa Gospel Nabonibo wiyemereye ko ari umutinganyi arashinja abakoresha be kumuhagarika mu kazi

Umuhanzi wa Gospel Nabonibo wiyemereye ko ari umutinganyi arashinja abakoresha be kumuhagarika mu kazi

Albert Nabonibo, umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, aheruka gutangaza  ko ari umutinganyi, ubu avuga ko kubera ibyo yategetswe gusezera aho yakoraga nk'umucungamari.

Mu mpera y'ukwezi kwa munani yatangarije kimwe mu binyamakuru bikorera kuri Youtube ko azi neza ko abenshi babyakira nabi ariko atari agishoboye gukomeza guceceka no guhisha uwo ari we.

Bwana Nabonibo atuye i Kigali yakoreraga kompanyi yigenga nk'umucungamari, avuga ko inkuru imaze gutangazwa yageze no ku kazi ndetse no ku bayobozi be.

Nabonibo avuga ko bamutegetse kwegura ku kazi ke, bamusezerera tariki 19 y'ukwezi gushize kwa cyenda, nkuko yabitangarije BBC

Ati: "Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuva babonye iriya nkuru bamwe batangiye kutanyiyumvamo, boss we ntabwo yabyakiriye arampagarika.

"Ubu ndi mu rugo kuko nategetswe kwegura kugira ngo bizagaragare ko ari jyewe weguye ku bushake".

Bwana Nabonibo avuga ko umukozi yisanga nta mahitamo afite iyo umukoresha wigenga amutegetse kwegura.

Avuga ko iyo utabikoze akwirukana ukajyana amateka (record) mabi ko wirukanywe ku kazi kakunaniye cyangwa ikindi, ukaba utabona akazi n'ahandi.

Bwana Nabonibo avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bahari kandi benshi mu Rwanda.

Bwana Nabonibo avua ko ubuzima bwe bwahindutse, mbere yari afite inshuti nyinshi, ni umuhanzi uririmba indirimbo z'Imana kandi yaririmbaga mu rusengero. Ubu avuga ko byahindutse.

Avuga ko hari benshi batakiriye neza kuba yaravuze ko ari umutinganyi, avuga ko ibi atari icyaha akwiye kuzira kandi hari abandi benshi bameze nkawe ahubwo batinya bagaceceka.

Ati: "Famille yanjye bamwe ntitukivugana ariko ni uburengnazira bwabo, hari n'abandi batakimvugisha batakiriye ko navuze uwo ndiwe.

"Ubu nirirwa mu rugo simpura n'abantu cyane, ntabwo nisanzuye nk'uko nisanzuraga mbere, n'urusengero ubu sinkisengera aho nanjyaga kuko abantu batakwakira neza".

"Icyo navuga ni uko icyo nakoze ari ugutanga ibitekerezo byanjye, ntawe navuze, ntawe navugiye, numva ntakwiye kugira ikibazo cy'umutekano kubera gutanga ibitekerezo byanjye bwite".

Albert Nabonibo avuga ko yifuza ko buri muntu yahindura imyumvire ku buryo afata uwo badatekereza cyangwa badateye kimwe.

Nabo Nibo ngo yarirukanywe ku kazi kubera ubutinganyi

Tags

09/Oct/ 2019,6 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content