Rwanda Film Festival igiye kuba ku nshuro ya 15 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rwanda Film Festival igiye kuba ku nshuro ya 15

Rwanda Film Festival igiye kuba ku nshuro ya 15

Kwetu Film Institute isanzwe itegura Iserukiramuco rya Sinema rizwi nka Rwanda Fiilm Festival yashyize hanze amatariki azeberaho iri serukiramuco ku nshuro ya 15 ritegurwa.

Iri serukiramuco rya Sinema mu Rwanda ritegerejwe gutangira tariki ya 19 kugeza 26 Ukwakira 2019 mu bice bitandukanye birimo Kigali Century Cinema,Kigali Cultural Village ndetse no muri Public Library.

Iserukiramuco rya Sinema mu Rwanda rizwi nka “Hillywood” rimaze gushinga imizi mu ruganda rwa Sinema  ndetse muri Afurika,intego y’iri serukiramuco ni ugushyigikira ndetse no gutera imbaraga ubuhanzi bwa Sinema mu Rwanda ndetse no kwerekana ubumenyi buri mu zindi film ziturutse mu mpande zose z’isi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iri mu rurimi rw’icyongereza “New Africa,Evolving Perspectives” intego y’uyu mwaka ni ugutera imbaraga ndetse n’ubushake abagabo n’abagore mu rwego rwo gukora inkuru nziza Afurika ifite.

Uyu mwaka film zizahatana mu kwerekanwa mu byiciro bitanu birimo: Film ndende,film ngufi,ibyegeranyo,Film z’ishushanyije,ndetse na Film zitambuka kuri murandasi

Mu gice kiswe Panorama, iri serukiramuco rizerekana film yiswe “Karani Ngufu” ishingiye kuri Film bakuye mu zitambuka kuri murandasi(Web-series)

Uyu mwaka film zizerekanwa zizaba ziri mu murongo w’insanganyamatsiko bikazaha umwanya abanditsi ndetse n’urubuga rw’abakunzi ba Sinema mu kwerekana icyo bashoboye cyane cyane ku bafite inkuru zitangaje.

16/Oct/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content