Dream Boys basimbukanye imigende myinshi!! TMC yasohoye indirimbo nshya wenyine Platini asaba abantu kuyikunda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Dream Boys basimbukanye imigende myinshi!! TMC yasohoye indirimbo nshya wenyine Platini asaba abantu kuyikunda

Dream Boys basimbukanye imigende myinshi!! TMC yasohoye indirimbo nshya wenyine Platini asaba abantu kuyikunda

Platini Nemeye umaze iminsi avugwaho kuba atakiri mu itsinda rya Dream Boys, yasangije abakunzi be indirimbo nshya ya mugenzi we Mujyanama Claude uzwi nka TMC yitwa ‘Ntega amatwi’ undi na we aramushimira, amarenga y’ihinduka ry’imikorere

Iyi ndirimbo nshya ta TMC, ni iyo guhimbaza Imana, ayishyize hanze mu gihe mugenzi we Platini na we yashyize hanze iyo yakoranye n’Umuhanzi Nel Ngabo yitwa Ya motema, ndetse akaba anitegura gushyira indi hanze yakoranye na Safi Madiba nawe wahoze mu itsinda rya Urban Boys.

Mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda bavuga ko ibiri gukorwa n’aba basore bombi bagize itsinda Dream Boys bica amarenga ko ryaba riri mu marembera, ariko bo kubihakana bivuye inyuma niyo ntego ndetse amarenga agaca ko hahindutse imikorere abahungu batatandukanye.

Babihera ku kuba Platini amaze iminsi asa nk’uwikorana kuko uretse iriya ndirimbo yakorana na Nel Ngabo, hari n’indi ari gukorana na Safi ndetse ubu Platini akaba ari muri Tanzania aho yagiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Rayvnan wo muri kiriya gihugu.

Ubwo Platini yasangizaga abakunzi be kuri Instagram iriya ndirimbo nshya ‘Ntega amatwi’ ya mugenzi we TMC, yagize ati “Bakunzi b’Umusaraba mbatuye  indirimbo y’umuvandimwe TMC DREAM BOYZ yitwa ntega amatwi.”

Bamwe mu bamukurikira batanze ibitekerezo basaba aba bombi kuberurira niba koko batakigize itsinda Dream Boyz.

TMC na we uri mu batanze ibitekerezo, we yamushimiye agira ati “Murakoze cyane Platini Nemeye.”

Kimwe mu bigaragaza ko imikoranire y’aba basore yahindutse ni uko indirimbo nshya ya TMC iri kuri chanel ya Youtube asanzwe asangiye na mugenzi we Platini, ibi bikavuga ko aba basore bakiri kumwe bataratandukana byeruye.

Hategerejwe kurebwa niba indirimbo Platini usigaye wiyita P azasohora izashyirwa ku rubuga rwa Dream Boys, naramuka ashyize indirimbo ze kuri urubuga bazaba bemeje abantu mu buryo budasubirwaho ko aba bombi batandukanye ahubwo hahindutse imikoranire.

Aba basore bamaze imyaka 11 bagize itsinda Dream Boys ryanegukanye PGGSS 7 bari bamaze kwitabira inshuro zigera kuri 5, Dream boys batumbagijwe n’indirimbo Magorwa yakoze ku mitima ya benshi urukundo n’igikundiro bikazamuka ubwo.

Basimbukanye imigende myinshi ntawasiga undi

Tags

16/Jan/ 2020,2 months ago |
Sponsored Content