AMATEKA: Byinshi kuri Muhammad Ali uyu munsi wari kuzuza imyaka 78 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMATEKA: Byinshi kuri Muhammad Ali uyu munsi wari kuzuza imyaka 78

AMATEKA: Byinshi kuri Muhammad Ali uyu munsi wari kuzuza imyaka 78

Muhammad Ali, afatwa nk’umukinnyi ukomeye kandi ufite imihigo myinshi kurusha abandi bose mu mikino yose mu kinyejana cya 20, agafatwa kandi nk’umwe mu bateramakofe ba mbere babayeho ku isi.

Yahimbwe izina rya “The Greatest” mu isi y’imikino izina rye ryaramamaye, iyo aba akiriho uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 78.

Avuka yahawe amazina ya Cassius Marcellus Clay Jr, yatangiye kwegukana imidari mu iteramakofe afite imyaka 15, ku myaka 18 yegukanye umudari wa zahabu mu bafite ibiro bicyeya mu mikino olempike yo mu 1960 i Roma.

Kuva icyo gihe yahise atangira gukina Boxe nk’uwabigize umwuga, mu 1961 yinjiye mu idini ya Islam afata izina rya Muhammad Ali.

Nyuma yatsinze imikino myinshi ikomeye y’iteramakofe, mu 1964 ubwo yari afite imyaka 22 gusa yatsinze Sonny Liston amwambura ikamba ry’umuteramakofe wa mbere ku isi mu baremereye.

Mu 1966, leta ya Amerika yamushyize ku rutonde rw’abasore bagomba kujya mu gisirikare bakajya kurwana muri Vietnam, Ali arabyanga, avuga ko atajya mu ntambara kuko idini rye ribimubuza.

Urukiko rwategetse ko afungwa imyaka itanu n’ihazabu y’amadorari 10,000, yatanze ingwate aguma hanze ariko yamburwa uruhushya rwo gukina amarushanwa ya Boxe, anamburwa ibihembo yahawe.

Yaje kurega, mu 1971 urukiko rw’ikirenga nirwo rwavanyeho iki cyemezo, yari amaze imyaka ine atitabira amarushanwa.

Ali yakinnye imikino myinshi ikomeye irimo; "Fight of the Century" na Joe Fraizer ari nawo mukino we wa mbere yatsinzwe, “The Rumble in the Jungle” na George Foreman mu cyahoze ari Zaire, “Thrilla in Manila” na Joe Faizer n’iyindi.

Ali yakinnye imikino y’ababigize umwuga 61, atsinda 56, muri yo 37 yayitsinze akubise uwo bahanganye akagwa ntabyuke mu gihe runaka, ibyo bita Knockout, we yatsinzwe itanu.

Ikinyamakuru Forbes kivuga ko mu 1980 Muhammad Ali yari afite umutungo ugera kuri miliyoni $70 (agereranywa na miliyoni $333 million ubu).

Icyo gihe yari amaze kunanirwa no gutangira gutsindwa, yari afite imyaka 38.

Nubwo benshi bamusabaga guhagarika, mu kwa 12/1981 yakinnye umukino wa nyuma muri Bahamas n’uwitwa Trevor Berbick, yawutsinzwe kuri round ya 10.

Muhammad Ali yashakanye n’abagore bane, abyara abana icyenda. Umwana we umwe Laila Amaria Ali niwe wabashije kuba umuteramakofe wabigize umwuga hagati ya 1999 na 2007, anaba ‘champion’ mu byiciro binyuranye.

Ali azwiho kuba yari umunyabuntu bitangaje, yafashaga abakene n’imbabare bivugwa ko yatanze miliyoni nyinshi z’amadorari ku miryango ifasha abababaye atarebye ku madini yabo.

Bivugwa kandi ko Ali yafashije kugaburira abantu miliyoni 22 bari bugarijwe n’inzara ikomoka ku mapfa hirya no hino ku isi.

Kuva mu 2010 ubuzima bwatangiye kwanga, arwara indwara zinyuranye zirimo iziterwa n’imyitozo ikomeye y’umubiri, yatabarutse tariki 03/06/2016 mu bitaro byo muri leta ya Arizona aho yari yajyanwe umunsi umwe mbere.

Yashyinguwe mu irimbi riri iwabo i Louisville, mu mva ntoya iciriritse yanditseho izina rye ryonyine nk’uko yari yarabiteguye.

Umurambo we watwawe n’abagabo barimo Will Smith, Lennox Lewis na Mike Tyson n’abanyacyubahiro bawuhagarariye barimo abo bahatanye nka George Chuvalo, Larry Holmes na George Foreman.

Imihango yo kumushyingura yakurikiwe n’abantu bagera kuri miliyari imwe ku isi kuri televiziyo zitandukanye.

Mu 1999 ubwo ikinyejana cya 20 cyariho kirangira, BBC yatoranyije Muhammad Ali nk’umuntu uza imbere y’abandi bose mu mikino ku isi mu kinyejana cya 20.

Muhammad Ali mu 2004 mu gikorwa cyo gufasha, ibumoso bwe hari umugore we Lonnie Ali.

17/Jan/ 2020,2 months ago |
Sponsored Content