“Yadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye” Intero muri The Mane bashyize ukuri kose hanze hagati yabo na Safi ndetse na Jay Polly | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

“Yadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye” Intero muri The Mane bashyize ukuri kose hanze hagati yabo na Safi ndetse na Jay Polly

“Yadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye” Intero muri The Mane bashyize ukuri kose hanze hagati yabo na Safi ndetse na Jay Polly

 Imyaka irenze itanu Bad Rama wanyuze mu buzima bugoye akiri muto agaragaje urukundo n’ishyaka afitiye umuziki nyarwanda. Yabaye umuhanzi biranga abirekera ab’amaraso mashya; mu buryo bumwe cyangwa ubundi yateye inkunga mu ibanga bamwe mu bahanzi mu bitaramo ndetse n’imishinga iganisha ku muziki.

Izina rye ryavuzwe cyane nyuma y’aho ashoye imari mu muziki agashinga ‘Label’ ya The Mane yahurijemo abahanzi b’amazina azwi kandi bakomeye. Yabarizwagamo abahanzi batanu ubu hasigayemo babiri.

Umuhanzi Safi Madiba yabimburiye abandi mu mpera z’umwaka wa 2019 asezera avuga ko amasezerano yagiranye na The Mane atubahirijwe ku kigero cya 80% mu gihe yari amaze.

Yavuze kandi ko hari byinshi byakozwe muri The Mane ntabimenyeshwe atanga urugero rw’ukuntu Queen Cha [Mubyara we] yasinyishijwe muri The Mane atabizi.

The Mane nabo batangaza ko ibihangano bya Safi Madiba byose bihagrikwa kuko nta burenganzira abifiteho, ibi byanatumye Safi Madiba afata indirimbo zose yaririmbiye muri The Mane ajya kuzandikisha muri RDB.

Safi Madiba yahemukiye inshuti yo kuva kera

Bad Rama ati “Safi yaje kundeba ngo dukorane ambwira ko adashaka ikintu kizongera kumuhuza na bagenzi be. Urban Boyz twarakoranye cyane ninjye wabakoreye indirimbo bakoreye muri Uganda yitwa ‘Nipe’.”

Yavuze ko Safi yamwumvishije ko atari ku rwego rwa Urban Boyz ku buryo afite ubushobozi bwo kuba yakwikorana indirimbo cyangwa na we (Bad Rama) akaba yamufasha.

Ikindi kintu gikomeye kirimo ingaruka zo kubeshya ni ukuba Safi Madiba yarabangamirwaga n’uko Bad Rama yajyaga mu rugo rwa Nizzo cyangwa se Humble Jizzo.

Ati “Ingaruka zo kubeshya, Safi yatangiye kugira ikibazo ubwo najyaga njya gusura abo babanaga muri Urban Boyz. Safi agaca ku ruhande akajya kubwira Nsanzamahoro Dennis cyangwa se Rwasa (wamenyekanye cyane muri filime witabye Imana umwaka ushize) ko bitamushimisha kuko ari abanzi be. Icyo gihe ahubwo nahise mberurira ko namaze gupanga umushinga wo kumuhuza na Urban Boyz, ari nayo masezerano mwabonye dusinya.”

“Icyo gihe nashakaga ko Urban Boyz na Safi bakorana akazi, ni umushinga wantwaye $ 3 000. Ni amasezerano ahari ari mu bintu bimwe ndega Safi Madiba n’umubano ugatangira kuba ikibazo. Nararebye mbona aba bantu bakoranye yaba indirimbo cyangwa ibitaramo bishobora kubyara ikintu cyiza ariko byose Safi arabyica.”

Bad Rama yavuze ko igihe yasinyaga aya masezerano na Urban Boyz, Safi yahise amukorera Block ahantu ku buryo Rwasa ariwe wongeye gutuma bahura Safi akavuga ko bitakunda ko akorana na Urban Boyz.

Ati “Napanze umushinga na Urban Boyz, irangiye n’amasezerano yabaye Safi Madiba ifoto ya mbere igisohoka ahita ankumira (Block). Mbajije Queen Cha ambwira ko atazi aho ari. Murumuna wanjye niwe wambwiye ati Safi yanyandikiye ambwira ko amasezerano wasinye na Urban Boyz arangije The Mane. Nagiye kwa Rwasa kuko niwe watwungaga kuko niwe wagiraga uruhare mu kongera kwiyunga kwacu. Ndamubwira nti duhuze, arabikora umusore arampakanira ko batakorana.”

Uretse iby’akazi, ngo Safi icyo gihe yabwiye Bad Rama ko bafitanye amakimbiranye yihariye ku buryo adashaka kuzongera guhura n’umwe muri bo.

Kugenda kwa Jay Pollu ni umutwaro uremereye twatuwe

Bad Rama avuga ko ikintu cya mbere cyatumye Jay Polly asezererwa ari imyitwarire mibi yagiye agaragaza irimo ubusinzi no gukorera amafaranga y’intica ntikize kandi akayakorera atamenyesheje umukoresha we (Bad Rama).

Bad Rama ati “Aristide yaje muri The Mane kugira ngo akureho ikibazo cy’imyitwarire mibi. Imwe mu yo Jay Polly yagiye agaragaza harimo kuba uyu muraperi yaracuruzaga ku giti cye akica izina rya The Mane n’irye. Hari aho byageze turamubwira tuti tubabarire ugende ukorere ibyo bihumbi 20 cyangwa 30 ariko ureke kutwicira izina.”

Uyu muraperi ngo yagiye asiba ibitaramo kandi The Mane yishyuwe bikabicira akazi, ikindi ni uko ngo yagiye agaragaza ubusinzi bukabije bigatuma yica akazi.

Bad Rama ati “Jay Polly twagiye tugirana ibibazo by’ubusinzi bigatuma yica akazi n’izina kandi ibihamya birahari. Umunsi wa mbere ava muri gereza yarasinze n’amashusho arahari. Ninjye wagiye kumwiterurira, kuko baravuga ngo nyir’umupfu niwe uterura ahanuka.”

Bad Rama ngo hari aho yageze akajya ahamagarwa n’abantu bumvikanye na Jay Polly ko ataramira mu kabari kabo isaha zagera bakamubura.

Ati “Byageze ahantu kuryana binanira nkabona umugabo wa Nyabugogo arampamagaye ambwira ko yari kuririmba mu gitaramo mu kabari ke ariko bakaba bamubuze, nkamubwira ko atakambajije iby’icyo gitaramo kuko bavugana ntari mpari.”

Ngo hari igihe The Mane yigeze gupanga igitaramo cya Jay Polly abizi ko agomba kuza kukiririmbamo, undi akigira kuririmbira 45 000 Frw i Musanze.

Uyu muhanzi ngo kubera ibi bitaramo yagiye akora kandi mu masezerano bikaba byaravugaga ko umuhanzi ukoze igitaramo ku giti cye bikamenyekana acibwa amafaranga akubye inshuro eshatu ayo yishyuwe. Yasezeye muri The Mane Music Label arimo umwenda wa 1 800 000 Frw.

Jay Polly yahawe ibaruwa yo kumwihanangiriza nyuma y’amezi atatu ahita asezera.

Ikindi uyu muhanzi yasezeye hashize iminsi mike agurijwe ibihumbi 400 Frw, nyuma yo kubura ubwishyu bw’ubukode.

Ati “Jay Polly yarampamagaye nk’umubyeyi we ndamufasha, yampamagaye ndi muri Amerika ambwira ko yabuze ubwishyu bwa 400 000 Frw, niba ari amadeni yabonye amaze kuba menshi hashize iminsi ahita asezera.”

Ku cyo kuba uyu muhanzi yaravuze ko yasezeye kubera gukorerwa amashusho y’indirimbo mabi, The Mane ivuga ko bamukoreraga indirimbo zijyanye n’uko yari asigaye yitwara kuko batari kumushoraho amafaranga arenga miliyoni 200 kandi bazi ko asigaye akorera ibihumbi 20 Frw.

20/Jan/ 2020,2 months ago |
Sponsored Content