Ibyo wamenya kuri Nkusi Arthur wizihiza isabukuru ye kabiri mu mwaka, kuri ubu yujuje imyaka 30 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyo wamenya kuri Nkusi Arthur wizihiza isabukuru ye kabiri mu mwaka, kuri ubu yujuje imyaka 30

Ibyo wamenya kuri Nkusi Arthur wizihiza isabukuru ye kabiri mu mwaka, kuri ubu yujuje imyaka 30

Nkusi Arthur ni umunyarwenya w’umunyarwanda wavutse tariki 22 Mutarama 1990 kuri ubu yujuje imyaka 30 y’amavuko, ni mwene Mazimpaka Jones Kennedy na Kibuuka Harriet akaba avuka mu muryango w’abana 6.

akomoka mu muryango w’ibyamamare uhereye kuri Se umubyara Mazimpaka Kennedy wamenyekanye mu ikinamico na sinema ndetse no gusobanura filimi mu Kinyarwanda, ndetse na mukuru we Sintex umaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki.

igihe cyose amaze ku Isi cyamwigishije byinshi birimo kwihanganira byose no guca bugufi ariko ikiruta byose yize ngo ni uko Isi igoye kandi isaba gukora utikoresheje.

Mu buto bwe, Arthur yakuze ari inkubaganyi ari nabyo byafashije ababyeyi be kubona ko ari umwana ufite impano zitandukanye kandi zamugirira akamaro.

Yizihiza isabukuru inshuro ebyiri mu mwaka

Nkusi Arthur iyo muganiriye agusobanurira uburyo yizihiza isabukuru ye kabiri mu mwaka ati “Ubundi navutse tariki 22 Mutarama 1990 ariko papa wanjye ubwo yuzuzaga ku mpapuro yaribeshya yandika 22 Nyakanga, kubera ko iyo tariki ariyo nagiye nuzuza henshi mu nyandiko zindanga benshi mu nshuti zanjye niyo bizihiza kandi sinababuza rwose dore ko nanjye ayo matariki yombi nyizihiza kimwe”.

Icyo aha agaciro cyane mu buzima ngo ni urukundo rudasanzwe agaragarizwa n’inshuti ndetse n’umuryango kuri ayo matariki yombi.

Ati, “Mu by’ukuri biragoye kuba nabisobanurira abantu bose bakabyumva ariko ntabwo ngamije guhabwa impano nyinshi mu mwaka ku munsi w’isabukuru yanjye ahubwo n’uko benshi mu nshuti zanjye bizihiza umunsi wo muri Nyakanga mu gihe umuryango uzirikana uwo muri Mutarama”.

Isi yamwigishije isomo rikomeye

Uyu munyarwenya ukunzwe mu Rwanda avuga ko mu myaka 30 amaze ku Isi amaze kuhigira byinshi birimo kwihangana, kubana n’abandi mu mahoro ariko ikiruta byose yaje gusanga ubuzima ari mpano bitandukanye nibyo benshi babona mu ma filime.

Ati, “Mu gihe maze ku Isi maze kwiga ibintu byinshi birimo kwihangana, guca bugufi,kubana n’abantu neza ariko igikomeye muri byose ni uko naje gusanga ubuzima ari impamo bitandukanye nibyo tubona mu mafilime cyangwa dutekereza kuko budusaba gukora cyane no kwitanga kugira ngo tubeho”.

Icyo yishimira kurusha ibindi…

Kugeza magingo aya, Nkusi Arthur yishimira ko inzozi ze kuva mu bwana zabaye impano ndetse akaba abeshejweho nazo.

Yagize ati, “Kubera gukurana na papa wanjye ari umuhanzi byagiye binyokama nanjye nkura numva naba umuhanzi, umubyinnyi cyangwa umukinnyi none ndishimira ko izo ndoto zanjye nazigezeho kandi ziri mu bintunze”.

Afata Perezida Kagame nk’umugabo ukomeye

Nubwo adakunze gukurikirana hafi ibya politike, Nkusi Arthur ukunze kwiyita Rutura, Karokaro n’andi menshi avuga ko akunda Nyakubwa Paul Kagame kuko amubonamo ubumuntu, ubuhanga ndetse n’ubushishozi.

Ati, “Nkunda Perezida wacu, si mukunda nk’umunyapolitike mukunda nk’umuntu mbonamo ubuhanga, ubumuntu, ubushishozi ndetse no kurwanira ishyaka cyane”.

Nkusi Arthur kuri ubu ni umushoramari, umunyarwenya ndetse n’umunyamakuru wa kiss fm nibindi byinshi bitandukanye, ku myaka 30 afite kuri  ubu yashinze kompanyi yamwitiriwe”Arthur Nation” ikora ibijyanye no kwamamaza,gutegura ibitaramo n’ibindi.

Bimwe mu bikorwa bya hafi ari gutegura ni igitaramo cy’urwenya cya “Seka Live” yatumiyemo abatandukanye bazwi muri Afurika nka Dalliso, Sultan Idriss ndetse na Michael Sengazi kiza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2020.

Uhereye i bumoso ni Sintex mukuru wa Arthur Hagati ni Papa wabo bombi, iburyo ni Nkusi Arthur

22/Jan/ 2020,2 months ago |
Sponsored Content