“Nta shimwe ngomba Kina Music” Christopher wizihiza imyaka 10 amaze mu muziki | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

“Nta shimwe ngomba Kina Music” Christopher wizihiza imyaka 10 amaze mu muziki

“Nta shimwe ngomba Kina Music” Christopher wizihiza imyaka 10 amaze mu muziki

Muneza Christopher uri kwitegura igitaramo azahuriramo n’itsinda rya ‘Kassav’ ku munsi w’abakundana yavuze ko muri icyo gitaramo azaba yizihiza isabukuru y’imyaka icumi ishize ari mu muziki, muri iyo myaka 10 ishize atangaza ko nta shimwe agomba Kina Music icyo bapfanaga cyarangiye.

Ku munsi w’ejo taliki ya 23 Mutarama 2020 nibwo habayeho ikiganiro n’itangazamakuru hagati y’umuhanzi Christopher hamwe nabari gutegura igitaramo azahuriramo n’itsinda rya Kassav ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk.

Christopher yavuze ko muri icyo gitaramo azaba yizihiza isabukuru y’imyaka icumi ishize akora umuziki.

Ati “Natangiye umuziki ndi muto ubu nabaye umuhanzi mukuru mu myaka no mu mutwe, hari amakosa menshi nakoze ariko ikintu nize ni uko utakora ikintu uri wenyine… Mu muziki umuntu aba akeneye abantu benshi bafatanya.”

Muri iyo myaka hari abagiye bamufasha kugirango abe ari Christopher w’uyu munsi uzwi n’Abanyarwanda benshi. Muri abo ntabwo yakwirengagiza inzu ya Kina Music yamusinyishije bwa mbere ikamuzamura.

Aha yabajijwe niba nta gahunda afite yo kuzashimira abantu bamubaye hafi muri urwo rugendo rw’imyaka icumi harimo na Kina Music.

Ati “Icyo kibazo kirantunguye!! Gusa Kina music nakoranye nabo hari ibyo bungukaga nkuko nanjye nungutse gusa ‘Icyo twapfanaga cyararangiye’… Ndi umuntu udatinda gushimira iyo mba ndi ubikora nari kuba narabikoze ubwo bivuze ko ntabyo nzigera nkora.”

Muri uwo rugendo rw’imyaka icumi avuga ko harimo ibintu byinshi yigiyemo harimo kugenda n’amaguru ajya gukoresha indirimbo, gushwana n’abantu ariko ngo harimo n’ibyishimo yarugiriyemo byo kuba yaratumirwaga mu bitaramo binyuranye.

Avuga ko ahanini aba ari urugendo rukomeye bitewe nuko yasinye amasezerano bwa mbere afite imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye.

Kuba azahurira mu gitaramo kimwe n’itsinda rya ‘Kassav’ ngo bizaba ari ibintu bikomeye cyane ahanini bizereka n’ababyeyi be ko hari aho amaze kugera.

Ati “Ababyeyi banjye bakuze bumva Kassav, kuri njye navutse nyumva nubu ndi gusaza nkibumva. Ishema rya mbere kuri njye ni uko iwacu bazumva naririmbanye nabo kandi barajyaga bateretanira ku ndirimbo zabo.”

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10 mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 30 mu cyubahiro cy’ikirenga.

Christopher yazamuwe na Producer Clement umuyobozi wa Kina Music

24/Jan/ 2020,2 months ago |
Sponsored Content