Igor Mabano yateguje umuzingo wa mbere w’indirimbo ze yitiriye “Urakunzwe” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Igor Mabano yateguje umuzingo wa mbere w’indirimbo ze yitiriye “Urakunzwe”

Igor Mabano yateguje umuzingo wa mbere w’indirimbo ze yitiriye “Urakunzwe”

Umuhanzi akaba n’umwarimu mu ishuri rya muzika rya Nyundo, Igor Mabano yatangaje ko agiye kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye “Urakunzwe”.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2020 ni bwo Igor Mabano ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music, yasohoye integuza yo kumurika Album yise “Urakunzwe”.

Nkuko yabibwiye Eachamps ku murongo wa telephone yasobanuye ko kwita Album ye ya mbere  “Urakunzwe” ari izina rifite byinshi risobanura ndetse n'imwe mu ndirimbo ziri kuri album ye. Uyu muhanzi yabwiye abafana be kuzirikana iyi tariki azamurikiraho Album, ati’ ni imbuto zashibutse ku Nyundo tugiye gutangira gusoroma’.

Igitaramo cyo kumurika iyi Album ya Igor Mabano kizaba ku wa 21 Werurwe 2020 muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 15,000 ku bantu babiri bakundana (Couple).

28/Jan/ 2020,2 months ago |
Sponsored Content