The Mane yatangije irushanwa ryo gushaka impano Nshya ryiswe “Bad Rama Talent Detection” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

The Mane yatangije irushanwa ryo gushaka impano Nshya ryiswe “Bad Rama Talent Detection”

The Mane yatangije irushanwa ryo gushaka impano Nshya ryiswe “Bad Rama Talent Detection”

Inzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi ya The Mane yatangije irushanwa ryo gushaka impano nshya mu muziki ndetse no mu rwenya ryitiriwe umuyobozi mukuru w’iyi nzu Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama.

Iri rushanwa The Mane yatangije rizibanda cyane ku muhanzi wa HIP HOP ndetse n’umuntu ukora Comedy nkuko ushinzwe ibikorwa ibikorwa bya The Mane Aristide Gahunzire yabitangarije Eachamps

Yagize ati”Twahisemo gushaka impano mu njyan ya Hip Hop kuko irasa nkiri gusubira inyuma, kandi ni injyana ikunzwe twese turabizi.. umuhanzi tuzabona muri Hip Hop tuzamufasha gukora ibishoboka byose akongera kuzamura iyi njyana…. Ku bijyanye ni umunyarwenya uzaboneka ni ukumafasha kubona urubuga nawe akigaragaza mu gihe kingana n’umwaka wose ndakeka mu mwaka haraho umuntu uba umuvanye naho umugejeje.

Aristide Gahunzire ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya The Mane

Kubijyanye n’ibihembo muri iri rushanwa Aristide yavuze ko umuhanzi wa Hip Hop azahembwa gukorerwa indirimbo 8 z’amajwi ndetse na Video 2 bikuzuza Album.. ku bijyanye n’amasezerano yo kuzasinyishwa kuba umwe mu bagize The Mane Aristide yavuze ko nabyo  bishoboka bitewe n’imyitwarire

Yagize ati” mu kuba twasinyisha umuhanzi akaza tugakorana nyuma y’umwaka wo kugerageza nabyo birashoboka bitewe n’imyitwarire azagaragaza ndetse n’uburyo azaba yifuza gukoramo umuziki we  byose birashoboka nta kidashoboka”.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa bisaba kuba ufite byibuze imyaka 18 no kuba uzaboneka mu gihe amarushanwa azaba ari kuba.

Kwiyandikisha biratangira uyu munsi tariki ya 29 Mutarama 2020 kugeza tariki ya 5 Gashyantare 2020, abiyandikisha barasabwa kugera ku biro bya The Mane aho ikorera mu Kagarama.

The Mane isanzwe ifite abahanzi ifasha mu bya muzika bafite amazina akomeye nka Queen Cha, Marina Ndetse n’undi mwana bakuye mu marushanwa ya Tecno witwa Mbanda.

Tags

29/Jan/ 2020,2 months ago |
Sponsored Content