Ibaruwa y’agahinda umugore wa Kobe Bryant yanditse irashimangira urukundo rw’agatangaza mu myaka 19 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibaruwa y’agahinda umugore wa Kobe Bryant yanditse irashimangira urukundo rw’agatangaza mu myaka 19

Ibaruwa y’agahinda umugore wa Kobe Bryant yanditse irashimangira urukundo rw’agatangaza mu myaka 19

Uyu ni umunsi wa Gatatu, umugore wa Kobe Bryant byari byaramunaniye kuvuga kuko atabashije kwakira urupfu rw’umukobwa we Gianna w’imyaka 13 n’umugabo we Kobe wapfuye afite imyaka 41 y’amavuko bari bamaranye imyaka 19 babanye nk’umugore n’umugabo.

Vanessa Bryant yashimiye cyane abakomeje kumufata mu mugongo  no kumwihangaisha muri ibi bihe bitamworoheye.

Ati “Turabashimiye kunkomezi zanyu, mubyukuri twari tuzikeneye.Twahungabanijwe bikomeye n’urupfu rutunguranye rwa Kobe, umugabo wanjye nakundaga akaba na papa w’abana bacu, ndetse n’umukobwa wacu kandi mwiza Gianna, umuvandimwe wa Natalia, Bianka na Capri”

Yakomeje agira ati “ubu ntitwabona amagambo ahagije yo gusobanura umubabaro dufite, gusa nziko yaba Kobe ndetse na Gigi bari baziko tubakunda . Byari umugisha ukomeye kubagira mubuzima bwacu. Twifuzaga guhorana nabo”

….“Sinzi uko ubuzima bwacu buzamera nyuma y’uyu munsi, kandi simbona n’ishusho yabwo badahari. Gusa tuzakomeza tugerageze kuko Kobe na Gigi bazakomeza batumurikire tubone inzira ”

AMATEKA Y’URUKUNDO RWA KOBE NA VANESSA

Uko bamenyanye

Aba bombi bahuye bwa mbere mu mwaka wa 1999, bahurira mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo. Icyo gihe Vanessa yari afite imyaka 17 ndetse acyiga mu mashuri yisumbuye, akaba yari yatoranijwe kugaragara muri aya mashusho nk’umubyinnyi. Ku rundi ruhande, Kobe wari ufite imyaka 21 y’amavuko, yarimo ashaka kwinjira mu ruganda rwa muzika ariko iyi mpano ntiyamuhira.

Inshuti za Vanessa zemeza ko icyo gihe, uyu musore yahise akunda cyane uyu mukobwa. Yamwohererezaga indabo ndetse akaza no kumufata ku ishuri nyuma y’amasomo. Urukundo rwabo rwahise rukurura cyane itangazamakuru batangira kubuza amahoro uyu mwangavu bituma asoreza amasomo ye mu rugo.

Nyuma y’igihe kirenga umwaka bakundana, ku ya 18 Mata, 2001, aba bombi bashyingiranwe mu birori birimo umuryango n’inshuti za hafi cyane gusa. Umuryango wa Kobe ntiwitabiriye ibi birori kuko ngo kuri bo umuhungu wabo yari akiri muto ndetse bamwe bemeza ko byatewe n’uko atari ashatse umwiraburakazi dore ko Vanessa afite inkomoko muri Irlande na Mexique.

Mu myaka yabo ya mbere, Vanessa yaherekezaga umugabo we ku mikino ye yose ndetse bakaba bari kumwe mu bindi bikorwa n’ibirori bitandukanye. Muri 2003, bibarutse imfura yabo Natalia Diamante.

Intangiriro z’ibibazo

Uyu munezero wabo ntiwatinze cyane, dore ko nyuma y’amezi 6 gusa Diamante avutse, Kobe yashinjwe gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 19 wakoraga muri hoteli muri Colorado. Nyuma yo kubihakana inshuro nyinshi ko atigeze aryamana n’uyu mukobwa, aza kwemera ko yaryamanye na we ariko ko yari imibonano yumvikanyweho.

Umunsi yatawe muri yombi yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru akomeza guhamya ko arengana, icyo gihe yari aherekejwe na Vanessa. "Nifitiye umujinya mwinshi ndetse niteye isesemi kuko naciye inyuma umugore wanjye. Ndamukunda n’umutima wanjye wose. Ni uruti rw’umugongo rwanjye, ni umwuka mpumeka. Ni wowe munyembaraga nzi kandi ndagusaba imbabazi kuko nagukoze ibyo, wowe n’umuryango wacu."

Byarangiye urubanza rutabaye kuko umukobwa waregaga yaje kwanga gutanga ubuhamya. Gusa izina rya Kobe ryarahatikiriye kuko bamwe mu baterankunga bahise bahagarika gukorana na we, gusa Vanessa we yamugumyeho.

Mu mwaka wakurikiyeho, ibibazo byarakomeje maza Vanessa akuramo inda, ibyatumye Kobe akomeza kwishinja. Ati "Twari tugiye gushinga umuryango, ariko kubera ikosa ryanjye ryatumye uyu mwaka uba mubi, twabuze umwana wacu." Muri Gicurasi, 2006 babyara umwana wabo wa 2, Gianna Maria-Onore, wanakurikiye se mu mukino wa Basket none byarangiye banapfanye.

Urukundo rw’iteka ryose

Nyuma y’imyaka 5, muri 2011, Vanessa yasabye gatanya avuga ko hari byinshi bapfa bitagikunze ko biyunga. Gusa byaje kurangira ibibazo babikemuye mbere y’uko gatanya yemezwa maze bongera gutangaza ko urukundo rwabo rukomeje muri Mutarama, 2013 ndetse nyuma yaho bibaruka abandi bana babiri, Bianka wavutse muri 2016 na Capri wavutse muri 2019.

Mu ntangiriro za 2020, ku mbuga nkoranyambaga, uyu muryango wagaragaye unezerewe cyane mu gutangira umwaka. Kobe yari yanagaragaje ko urukundo afitiye Vanessa ari urw’iteka ryose, aho yamugeneye ubutumwa bugira buti "Mu myaka 20 ishize nahuye n’inshuti yanjye magara, umwamikazi wanjye Vanessa Bryant. Nahisemo kumuzana muri Disneyland kuri uyu mugoroba mu kwizihiza isabukuru yacu nko hambere (nka mbere y’uko twibaruka abakobwa bacu 4). Ndagukunda by’iteka ryose, mukunzi wanjye."

Kobe Bryant, ni umwe byamamare byakundaga kugaragaza ko yishimanye n’umuryango, umugore we n’abana be bakundaga kugaragara barikumwe mubirori bitandukanye uyu mugabo yabaga yitabiriye.

Gigi yapfanye na Se

30/Jan/ 2020,2 months ago |
Sponsored Content