RIB yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

RIB yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo

RIB yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku wa 12 Gashyantare ku gicamunsi, inzego z’Umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Nk’uko RIB yabitangaje, “Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Kizito yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nzeri 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.

Yarekuwe nyuma y’uko ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.

Mu 2015 nibwo Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha guhera ku ngingo ya 236 kugeza ku ya 244, rigaragaza uko imbabazi za perezida zitangwa. Bikorwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza, avuzwe mu cyemezo cyazo. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi ziherako zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Ubusaze bw’igihano buhagarara kubarwa hagati y’igihe uwahawe imbabazi yazimenyesherejwe n’igihe yazamburiwe.

14/Feb/ 2020,1 month ago |
Sponsored Content