Babaye benshi Babura uko binjira kandi baguze amatike none batumye ‘Kassav’ yongera gutaramira i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Babaye benshi Babura uko binjira kandi baguze amatike none batumye ‘Kassav’ yongera gutaramira i Kigali

Babaye benshi Babura uko binjira kandi baguze amatike none batumye ‘Kassav’ yongera gutaramira i Kigali

Itsinda rya Kassav ryaraye rikoze igitaramo muri Kigali Convention Center bamwe mu baguze amatike Babura aho bicara bituma iri tsinda ryisegura ribasaba ko n’uyu munsi ryakongera rikabaririmbira.

Ku munsi w’abakundana mu Rwanda hari habaye ibitaramo bitandukanye by’umwihariko icyari gitegerejwe n’abantu benshi cyatumiwemo itsinda rya Kassav hamwe na Christopher Muneza.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, abantu batangiye kwinjira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Guhera ku isaha ya saa tatu mbere y’uko abahanzi batangira kuririmba byagaragaraga ko ahabugenewe ho kwicaza abantu hatangiye kuzura.

Mu bashyitsi b’imena bari bategerejwe muri iki gitaramo hari harimo na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame.

Iki gitaramo cyari kitezwe n’abantu benshi aho cyari bubere haje abantu benshi baruta ubushobozi bw’imyanya yari yarateganyijwe.

Arthur Nation na Rg Consult bateguye iki gitaramo nyuma yo kubona ibi babyutse bisegura ku bantu baguze amatike ariko ntibagira amahirwe yo kwinjira muri iki gitaramo.

Mu itangazo bashyize hanze bavuze ko baganiriye n’ubuyobozi bw’abagize itsinda rya ‘Kassav’ bumvikana ko uyu munsi baza kongera gukora icyo gitaramo kugirango abaguze amatike n’abandi babyifuza baze gutaramirwa.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kiza gutangira ku isaha ya saa sita n’igice ariko itsinda rya Kassav rikaririmba saa munani muri Kigali Convention Center.

Ku muntu udafite itike yararanye kwinjira biraza kuba ari ibihumbi 20 ku muntu umwe.

Tags

15/Feb/ 2020,1 month ago |
Sponsored Content