MISS RWANDA: Nishimwe Naomie ntiyashimishijwe kandi ntiyicuza amanota macye yagize mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MISS RWANDA: Nishimwe Naomie ntiyashimishijwe kandi ntiyicuza amanota macye yagize mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye

MISS RWANDA: Nishimwe Naomie ntiyashimishijwe kandi ntiyicuza amanota macye yagize mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020 yavuze ko uburwayi ari impamvu yatumye abona amanota mabi mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandutu w’amashuri yisumbuye.

Minisiteri y’Uburezi ubwo yatangazaga amanota y’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye 2019, ku wa mbere tariki 24 Gashyantare, Nyampinga w’u Rwanda yarangije mu bandi ariko abona amanota ‘atamwemerera kugira Kaminuza’ yigaho mu Rwanda, yagize amanota 13/73, harimo aho yagize F.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yakirwe na Kaminuza, iyo yize Science agomba kuba yaragize nibura amanota 18, uwize andi masomo asabwa kuba yaragize amanota 24/73.

Miss Naomie Nishimwe mu kiganiro na RBA  yavuze ko amanota yabonye atigeza atayishimiye ariko kandi atanicuza , ngo si we byaturutseho.

Ati “Amanota ni ayange, sinayakiriye neza. Uko mwayabonye ni ko nayabonye, ntakindi na hinduraho.”

Akomeza agira ati “Sinabigira urwitwazo, ariko umwaka wange ntiwari woroshye kuko nagize ikibazo cyo kurwara, gusa ndashimira Imana kuba nkiriho.”

Avuga ko atiteguye gusubira kwiga mu mashuri yisumbuye kugira ngo abashe kugira amanota meza, ngo intego ye ni ugukomeza amasomo ye muri Kaminuza .

Avuga ko kugeza ubu ari guhura n’imbogamizi z’abantu bamuvuga uko bishatse harimo n’abamuca intege, gusa ngo nta gihe abashaka kuvuga ibyo bashaka bazabura, icyo Miss Rwanda 2020 ashyize imbere ni ibikorwa bye.

Naomie w’imyaka 19  arangirije amashuri yisumbuye mu Kigo kitwa Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics and Geography, MEG). 

Yatsindiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ahigitse abakobwa 18 bari bahatanye.

Mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu wabereye i Gabiro tariki 16-19 mu byo baganiriyeho harimo n’Uburezi, umwe mu myanzuro bafashe ni uko nta munyeshuri uzongera kwimurwa atatsinze.

25/Feb/ 2020,1 month ago |
Sponsored Content