Inkuru y’abasore biswe ba Magorwa yaba irangiriye aha? TMC wo muri Dream Boys yerekeje muri Amerika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inkuru y’abasore biswe ba Magorwa yaba irangiriye aha? TMC wo muri Dream Boys yerekeje muri Amerika

Inkuru y’abasore biswe ba Magorwa yaba irangiriye aha? TMC wo muri Dream Boys yerekeje muri Amerika

Mujyanama Claude uzwi nka TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020 yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibyutsa amarangamutima y’abatekereza ko agiye ubutazagaruka akaba atumye itsinda rigiye gusenyuka.

Kuva mu minsi ishize ibintu ntibyagendaga neza mu itsinda rya Dream Boys, abakurikiranira hafi iby’umuziki bagahamya ko iri tsinda riri mu marembera.

Uyu mwuka wazamutse ubwo TMC yari amaze kumurika igitabo cy’ubushakashatsi yari yarakoze arangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza. Maze mu magambo ye atangaza ko akeneye gukomeza amashuri ye hanze, agashaka impamyabumenyi ya PHD.

Nyuma y’aya magambo abantu banyuranye batangiye kubona ko abagize Dream Boys badahuje intego ndetse bitizwa umurindi nuko nyuma buri wese muri iri tsinda yatangiye kwikorana umuziki ku giti cye.

Platini yahinduye izina yitwa P uyu akaba yarasohoye indirimbo zinyuranye wenyine atari kumwe na TMC mu gihe n’undi nawe hari izo yakoze wenyine.

Muri iyi minsi Platini ari kugaragara wenyine mu kazi ka Tour du Rwanda aho ari gukorana na CANAL+ benshi bari batangiye kwibaza igihatse ibi byose.

Kugeza ubu TMC yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakaba hari n’amakuru ahamya ko uyu muhanzi atazagaruka mu Rwanda ukundi ahubwo agiye gushaka uko yakomerezayo amasomo ye.

Dream Boys ni itsinda ry’umuziki rigizwe n’abasore babiri aribo Mujyanama Claude uzwi nka TMC ndetse na Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini.

Aba basore bamaze imyaka irenga icumi bakorana umuziki bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye cyane ko bafite album zirenga esheshatu zose zamaze gusohoka ndetse bamurikiye abakunzi babo.

TMC yerekeje muri Amerika

 

26/Feb/ 2020,4 months ago |
Post Your Comment
Sponsored Content