Cyusa yasubiyemo indirimbo ‘Imparamba’ itazwi nyirayo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cyusa yasubiyemo indirimbo ‘Imparamba’ itazwi nyirayo

Cyusa yasubiyemo indirimbo ‘Imparamba’ itazwi nyirayo

Indirimbo “Imparamba” ni iya kera cyane ndetse ntawe uzi nyirayo nk’uko Cyusa Ibrahim abivuga. Yasubiwemo n’abahanzi benshi barimo Rugamba Cyprian [Yaririmbye uko ibitero byayo bimeze], Orchestre Nyampinga [Hari ibyo bongeye mu bitero] na Cyusa yongeyemo umudiho kuri iyi nshuro. 

Mu kuyisubiramo Cyusa Ibrahim yaririmbye uko ibitero byabo byose bimeze. Kugira ngo yibutse abayikunze ndetse n’abakiyikunda.

Ati “Kuko ni indimbo nziza kandi yakunzwe cyane n’Abanyarwanda bo hambere. Numvaga rero ngomba kuyibibutsa kandi ikoze mu mashusho meza n’injyana inoze.” 

Iyi ndirimbo ni intwatwa iri mu cyiciro cy’indirimbo nka ‘Bagore beza’, ‘Benimana’, ‘Ibare’ n’izindi bigoye kumenya igisobanuro cyazo.

Imparamba aririmba ni imbyino babyinaga yo kwishimira ubuhinzi.  

Cyusa asohoye iyi ndirimbo mu gihe we n’itorero rye [Cyusa n’Inkera] bitegura gutaramira i Burayi. Uyu muhanzi kandi yari aherutse gusohora indirimbo ‘Umwitero’, ‘Muhoza wanjye [Yasubiyemo’ n’izindi. 

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Fayzo Pro.

Reba hano indirimbo Imparamba ya Cyusa

Tags

05/Mar/ 2020,6 months ago |
Post Your Comment
Sponsored Content