VIDEO: Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bahisemo gukora igitaramo cyabo kuri Youtube live | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

VIDEO: Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bahisemo gukora igitaramo cyabo kuri Youtube live

VIDEO: Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bahisemo gukora igitaramo cyabo kuri Youtube live

Nyuma yaho bahagarikiwe igitaramo ku munota wa nyuma, Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bafatanyije na Israel Mbonyi n’abandi, bahisemo kugikora mu buryo bw’imbona nkubone (Live) binyuze kuri youtube nta mutumirwa n’umwe uri muri Salle.

Iki gitaramo cyiswe “Each one Reach One Live Stream Concert” cyabereye mu Intare Arena aho n’ubundi cyagombaga kubera kuri uyu wa 8 Werurwe 2020. Bahisemo kukinyuza kuri channel ya Youtube y’umuhanzi Adrien Misigaro wari wateguye iki gitaramo.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Werurwe 2020, aho cyahuje abahanzi batandukanye barimo Adrien na Gentil Misigaro baturutse muri America, umuhanzi Israel Mbonyi ndetse na Alarm Ministries.

Adrien Misigaro yabwiye abasaga 700 bagikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ko impamvu bari bakoreye mu cyumba kitarimo abataramirwa ari uko habayeho gutinya indwara.

Yagize ati “Murabona ko turi gukorera mu cyumba cy’igitaramo kitarimo abataramirwa, ni uko twatinye indwara.”

Yongeyeho ati “Ndashimira Imana yuko uyu munsi tuwukoze, nkagaya satani wari witambitse mu gikorwa cyacu kugirango dukorwe n’isoni.”

Ibi bije nyuma yaho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangarije ko bwafashe iki cyemezo cyo guhagarika ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro, bushingiye ku itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse tariki ya 6 Werurwe 2020.

Mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko umenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe 2020 kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

Reba hano igitaramo cya ba Misigaro

09/Mar/ 2020,7 months ago |
Post Your Comment
Sponsored Content