Breaking: Igor Mabano yasubitse igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kubera Corona Virus | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Breaking: Igor Mabano yasubitse igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kubera Corona Virus

Breaking: Igor Mabano yasubitse igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kubera Corona Virus

Muri iki gihe icyorezo cya Koranavirusi gikomeje gukwira ku Isi, ibihugu kitarageramo bikomeje gufata ingamba zo kugikumira kugira ngo hatagira umuturage n’umwe ucyandura.

U Rwanda rwakajije ingamba zo kubungabunga isuku cyane cyane ahahurira abantu benshi. Ubu kwinjira mu nyubako iyo ari yose itangirwamo serivisi ni ukubanza gukaraba intoki n’isabune yabugenewe, abantu bakanguriwe kudasuhuzanya mu biganza, guhoberana n’ibindi.

Tariki 08 Werurwe 2020 Umujyi wa Kigali watanze amabwiriza agahagarika ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi.

Kuri uwo munsi hahise hasubikwa ibitaramo bibiri bikomeye byari byitezwe na benshi harimo icyiswe Ikrenga mu Bahanzi cyari kigamije gushimira Umunyabigwi Cecile Kayirebwa n’icyiswe Each One Reach One cyari gususurutswa n’abarimo Adrien na Gentil Misigaro, Israel Mbonyi n’abaramyi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri uku kwezi kwa Werurwe mu mujyi wa Kigali hari kuzabera ibitaramo bikomeye ndetse imyiteguro yari yaratangiye. Ababitegura ubu bararindiriye ngo bamenye niba babisubika cyangwa se niba bazaba barakomorewe.

Muri ibyo bitaramo bikomeye harimo icyo kumurika alubumu ya mbere ya Igor Mabano yise “Urakunzwe”. Ariko we yahisemo kugihagarika kugeza igihe kitazwi. Nkuko bigaragara mu itangazo Kina Music ifatanyije na Igor Mabano bashyize hanze.

Iki gitaramo byari biteganyijwe ko kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 21 Werurwe 2020.

Amabwiriza asubika ibitaramo yasohotse mu gihe imyiteguro yari igeze kure dore ko n’amatike yatangiye kugurishwa. Gusa mu itangazo rya Kina Music basabye abari bamaze kugura amatike kuba bayagumanye mu gihe hategerejwe undi umunsi bazatangarizaho igitaramo kizabera.

Kugeza ubu igihe ibitaramo bizongera gukomorerwa mu Mujyi wa Kigali ntabwo kizwi kuko ari ugutegereza igihe ubuyobozi buzasohorera irindi tangazo.

Itangazo rya Kina Music risubika igitaramo cya Igor Mabano

Tags

10/Mar/ 2020,7 months ago |
Post Your Comment
Sponsored Content