MISS RWANDA: Ishyamba si ryeru, Inyungu za Nishimwe Naomie yazivanye mu maboko y’abayitegura | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MISS RWANDA: Ishyamba si ryeru, Inyungu za Nishimwe Naomie yazivanye mu maboko y’abayitegura

MISS RWANDA: Ishyamba si ryeru, Inyungu za Nishimwe Naomie yazivanye mu maboko y’abayitegura

Nishimwe Naomie uherutse kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020, yahisemo kuvana inyungu ze mu maboko y’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko ubwe ari we uzagenzura inyungu ze mu gihe acyambaye iri kamba, bihabanye cyane n’ibyari bimaze imyaka 4 bikorwa.

Mu ibaruwa Nishimwe Naomie yanditse mu cyongereza ikagera ku munyamakuru wa Kigali Today, Miss Rwanda 2020 yanditse ko kubera inshingano ze azahuza n’inyungu z’umushinga we wo kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, ahisemo kuba ari we wigenzurira inyungu ze n’ibikorwa bye mu gihe cyose yambaye ikamba rya Miss Rwanda.

Ntabwo yavuze niba hari ikibazo yagiranye n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup, ari na bo bategura iri rushanwa, cyane ko byari biteganyijwe no ari yo izajya imureberera inyungu n’ibikorwa bye, nk’uko byagenze kuva muri 2016.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 17 Werurwe 2020, Miss Nishimwe Naomie yavuze ko azigenzurira umushinga we n’ibindi bikorwa ateganya gukora. Ati “Nejejewe no kumenyesha abantu bose ko Nishimwe Naomie ari we uzigenzurira imishinga ye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Yavuze ko ari we wafashe uyu mwanzuro kugira ngo azabashe kurangiza umushinga we ujyanye n’ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe nk’uko yabivugaga ubwo yiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2020.

Yagize ati "Nzakorana na Rwanda Inspiration Back Up aho bizaba bikenewe". Ibi birakurikizwa guhera uyu munsi. Nishimwe Naomie, abaye umukobwa wa kabiri wambitswe ikamba rya Miss Rwanda wanze ubujyanama bwa Rwanda Inspiration Back up itegura iri rushanwa nyuma ya Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015.

Eachamps yagerageje kuvugisha uyu Nyampinga wa 2020 ariko atubwira ko ntacyo yarenza ku itangazo yasohoye, ku ruhande Rwanda Inspiration Backup bwana Ishimwe Dieudone twagerageje ku muvugisha ariko acyumva ko ari umunyamakuru ntiyongera kutuvugisha guhera ubwo.

Hari amakuru aturuka mu nshuti za hafi ya Naomie bavuga ko uyu mukobwa yaba atarumvikanye n’abategura Miss Rwanda kuko bamubwiye ko azajya ahembwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu andi bakamufasha bategura ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga we, ariko we nta bikozwe.

Mu gihe biyamamazaga nibwo itangazamakuru ryavumbuye ko umukobwa ubaye Nyampinga adahembwa amafaranga yose aba yemerewe ahubwo bamuha make ayandi bakayamubikira, ibi ngo nibyo byatumye Naomie yitandukanya na Rwanda Inspiration back up mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ye.

Nishimwe  Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu ijoro ryo kuwa 23 Gashyantare 2020. Yiyamarije mu Mujyi wa Kigali anawuhesha ikuzo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 aho yari afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu bantu.

Nishimwe Naomie yegukanye amakamba abiri. Yambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2020] rifite agaciro ka 1,200,000 Frw anambikwa ikamba riruta ayandi rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. 

Yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw. Uyu mukobwa yemerewe serivisi za banki n’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.

Itangazo rya Naomie

 

17/Mar/ 2020,3 weeks ago |
Sponsored Content