Airtel Rwanda yakuyeho ikiguzi cyo kohererezanya ubutumwa bugufi mu gufasha abakiliya gukomeza kwirinda Corona Virus bari hamwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Airtel Rwanda yakuyeho ikiguzi cyo kohererezanya ubutumwa bugufi mu gufasha abakiliya gukomeza kwirinda Corona Virus bari hamwe

Airtel Rwanda yakuyeho ikiguzi cyo kohererezanya ubutumwa bugufi mu gufasha abakiliya gukomeza kwirinda Corona Virus bari hamwe

uyu munsi  tariki 20 Werurwe 2020 sosiyete y’itumanaho ya Airtel yakuyeho ikiguzi abafatabuguzi bayo bacibwaga igihe bohererezanya ubutumwa bugufi (SMS) biba Ubuntu. Ibi bije nyuma y’ikurwaho ry’ibiciro abantu bakwaga mu gihe cyo kohererezanya amafaranga, byose byakuweho mu rwego rwo gufasha abafatabuguzi gukomeza kwirinda icyorezo cya Corona Virus cyugarije isi.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda bwana Amit Chawla yavuze koi zi ngamba bazifashe mu rwego rwo gukomeza kubana ndetse no kwifatana n’abanyarwanda gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Yagize ati” muri ibi bihe abantu bakomeje kuguma mu ngo zabo, birumvikana ko bitoroshye guhura n’inshuti n’abavandimwe niyo mpamvu twahisemo gukuraho ikiguzi cya SMS kugira ngo byibuze umuryango ubashe kuba hamwe. Turashishikariza abafatabuguzi bacu gukomeza kwirinda iki cyorezo bakurikiza amabwiriza duhabwa n’inzego zishinzwe ubuzima”.

Umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’itumanaho no guhanga udushya bwana Iradukunda Yves yagize ati” Gukuraho ikiguzi cya SMS kuri Airtel bishimangira ubufatanye bwiza bwa Airtel na Leta bwo gukomeza kwirinda icyi cyorezo abantu badatandukanye cyane.  dukeneye ko abantu babana hafi muri ibi bihe bitoroshye.

Airtel ikomeje gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kurwanya icyi cyorezo,ishyiraho uburyo bworoshye bwo gukoresha ikoranabuhanga hirindwa ifatwa ry’amafaranga mu ntoki.

Tags

20/Mar/ 2020,3 months ago |
Post Your Comment
Sponsored Content