DJ Miller yitabye Imana azize indwara ya “Stroke” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

DJ Miller yitabye Imana azize indwara ya “Stroke”

DJ Miller yitabye Imana azize indwara ya “Stroke”

Umugabo, umuvangavanzi w’imiziki akaba n’umuhanzi Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi.

Amakuru agera kuri EACHAMPS avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Umwe mubari hafi y’umuryango wa DJ Miller wanamusuye kwa muganga aho yari arwariye yabwiye umunyamakuru  yari amaze iminsi arwaye ati”Nibyo yitabye Imana ubu mukanya gato gashize, yari amaze iminsi ari kwa muganga.

Biravugwa ko Dj Miller yazize indwara ya stroke itera guturika kw’imitsi y’ubwonko.

Dj Miller yashakanye na Nigihozo Hope assize umwana umwe w’umukobwa witwa SHANI.

Ni agahinda kenshi ku muziki w’u Rwanda ubuze umwe mu bagabo bari bamaze kuwuzamura ndetse no gushyira itafari rikomeye ku ruganda rw’imyidagaduro abinyujije mu itsinda ry’aba DJ yise Dream team rihuriyemo aba DJs benshi.

Eachamps yihanganishije umuryango wa DJ Miller muri ibi bihe bikomeye barimo.

IMANA IMWAKIRE MU BAYO

DJ Miller yitabye Imana

Tags

05/Apr/ 2020,1 month ago |
Post Your Comment
Sponsored Content