Corneille Nyungura yasabye imbabazi ku magambo yakoresheje apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Corneille Nyungura yasabye imbabazi ku magambo yakoresheje apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Corneille Nyungura yasabye imbabazi ku magambo yakoresheje apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Cornelius Nyungura, Umuririmbyi w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya ‘Corneille’, yasabye imbabazi nyuma yo kwandika amagambo atakiriwe neza n’abamukurikira kuri Twitter, ndetse bamwe bayafata nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata 2020 ubwo hatangiraga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Corneille Nyungura wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Par ce qu’on Vient de Loin” yakoresheje ijamba #Rwandangenocide rikunze gukoreshwa n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abamukurikira ku rubuga rwa Twitter bihutiye kumukosora bamwibutsa ko nta Jenoside yakorewe Abanyarwanda yabayeho ahubwo ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Corneille Nyungura amaze kubona ubutumwa bumubwira ko imvugo yakoresheje ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeye ko yakosheje ndetse abisabira imbabazi.

Ati ” Ni Jenoside yakorewe Abatutsi rwose. Mufite impamvu yo kunkosora. Aha kunoza imvugo ni ingenzi cyane. Nsabye imbabazi.

Corneille yakomeje agaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi anitandukanya n’abakomeje kuyihakana bayihimbira amazina atari yo.

Ati ” Ku bantu babajwe na hashtag yanjye ya mbere mwakoze kugaragaza ibiteketezo byanyu mu bwubahane. Ku babajwe n’uko nasabye imbabazi mwihangane ariko mbihagazeho. Ntidushobora gukira ikintu mu gihe tutakita uko kiri.”

Yongeyeho ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga yiboneye n’amaso ye ibyabereye mu Rwanda kandi nta muntu witwa Umunyarwanda wahigwaga.

Ati “Kuyita Jenoside yakorewe Abatutsi si uguhakana ko nta bantu bapfuye batari abo mu bwoko bw’Abatutsi ariko Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe nari mpari, Jenoside yakorewe abanyarwanda ntacyo bivuze,  ubwicanyi ntibwari bugambiriye kurimbura abitwa abanyarwanda.”

Mu 2018 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje ikoreshwa ry’inyito Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 24 bari bamaze bakoresha Jenoside yabaye mu Rwanda.

Bibaye ubwa mbere kuva yakwamamara avuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubusanzwe avuga ko Jenoside yakorewe Abanyarwanda, yewe hari na kenshi yari yarashushe yemeza ko habayeho jenoside ebyiri.

Nyungura wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Parce qu’on vient de loin", "Les Rêves de Stars", "Avec Classe" n’izindi, yanditse n’igitabo yise "Là où le soleil disparaît" kivuga ku buzima yanyuzemo.

Corneille ni mwene Emile Nyungura wari umunyapolitiki wabarizwaga mu ishyaka PSD kugeza yishwe muri Mata 1994. Kuba umunyamuryango w’imena w’iri shyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho, benshi bemeza ko biri mu byatumye yicwa rugikubita, cyane ko iyicwa rye kimwe n’abandi bayobozi muri PSD barwanyaga Leta y’icyo gihe ryakurikiwe n’uko abari bagize ishyaka ry’abahezanguni bo muri CDR bahise bigarurira PSD barayibohoza, iyoboka ingoma y’abatabazi ityo.

Corneille yavukiye i Freiburg mu Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa na Emile Nyungura na nyina w’Umunyarwandakazi. Aba bombi bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera amasomo, hanyuma bagaruka gutura no gukora mu Rwanda.

Icyo gihe yari afite imyaka 6, maze nyuma y’imyaka 11 (ubwo yari agize 17) yahavuye ajya mu buhungiro aza kongera gusubura mu gihugu yavukiyemo, aho yavuye ajya kuba muri Canada ari na ho atuye hamwe n’umugore n’abana be babiri.

Yatangiye kwigaragaza nk’umunyamuziki mu 1993 ubwo yatwaraga Prix Découvertes mu irushanwa ryari ryateguwe na Televiziyo y’u Rwanda, ibyo byose bikaba biri muri icyo gitabo yasohoye gikubiyemo ubuzima bwe.

Nyungura yatannye mu butumwa bwe bwo kwibuka ahita abisabira imbabazi

08/Apr/ 2020,5 months ago |
Post Your Comment
Sponsored Content