Airtel Rwanda yazanye ikindi gisubizo ku bijyanye na interineti (4G POCKET WIFI) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Airtel Rwanda yazanye ikindi gisubizo ku bijyanye na interineti (4G POCKET WIFI)

Airtel Rwanda yazanye ikindi gisubizo ku bijyanye na interineti (4G POCKET WIFI)

Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda Airtel batangije  serivisi ya interineti y’udushya kurusha izindi ariyo "4G PocketWifi".

Kuri ubu abakoresha interineti mu Rwanda bashobora kugena ubwabo imikoreshereze ya Pocket Wifi bakanabasha kuyisangiza abagera Ku 10.

Nkuko mu itangazo bashyize hanze uyu munsir ryavugaga bashimaniye ko gukoresha iyi interineti ari ubundi buryo  bworohereza abakiliya mu gukoresha interineti igezweho aknd yihuta

Bagize bati”Koresha 4G kuri tekefone yawe ya 3G igihe cyose n'aho uri hose, iyi ni device nziza Ku bakeneye interineti ya Wifi igendanwa. Tukwijeje interineti nziza  wanakoresha aho waba uri hose”

Ufite 4G PocketWifi ya Airtel uba wizeye gukoresha interineti ya 4G yewe no kuri telefone za 3G. Iyi Pocket WiFi urayisanga ku mashami yose ya Airtel no ku bacuruzi ba Airtel ku FRW 35,000 bituma ariyo uhendutse kurusha izindi. Abakoresha iyi interineti bazishyura amafaranga make banakoreshe interineti yihuta kandi yizewe.

Ufite Pocket Wifi ntuzaba ukeneye kugura ipaki za interineti kuri buri gikoresho utunze nka like Tablets, Mobile, Modem, Laptop, TV n’ibindi. Iyo ukiyigura uba ufite ipaki za interineti ya WiFi zihendutse kandi ziboneka mu bice bibiri bikurikira

1. RWF. 10,000/- ugahabwa  30GB ku gikoresho gifite WiFi

2. RWF. 21,000/- ugahabwa  65GB ku gikoresho gifite WiFi

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi serivisi, umuyobozi mukuru wa Airtel yagize ati “ Isi turimo irahinduka, ni nako bimeze ku bijyanye na interineti. Nka Airtel icyo tugamije ni ukugira uruhare ku buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda kuko twizera ko u Rwanda rukwiye ibyiza. Iyi Pocket Wifi izanye impinduka zikomeye ikaba ari impano ya Airtel, ikomeje kuza kw’isonga mu kuzana impinduka mu mikoreshereze ya interineti mu Rwanda.”

 

Incamake ku bijyanye n’imiterere ya Pocket Wifi

•             4G inyaruka: Urushywa no gucomeka gusa igahita ikora.

•             Uyifite uba ufite WiFi hotspot aho uri hose.

•             Ushobora gusangiza abantu benshi mu gihe kimwe(abantu bagera ku 10).

•             Ifite battery iri rechargeable ituma wabasha kuyikoresha udacometse ku muriro.

•             Urastreaminga unayikoreshe kuri telefone, laptop, desktop no kuri SmartTv

•             Ikoreshwa kuri windows, Mac na Android

•             Uyigurana na simukadi ya 4G y’ubuntu

Ushobora gukoresha ubwawe 4G Pocket WiFi unyuze kuri www.airtel.co.rw/broadband/  ibi bigufasha kuba wakwandikisha nimero yindi ukoresha, kureba ipaki usigaranye, no kugura indi paki.

16/Jul/ 2020,2 months ago |
Post Your Comment
Sponsored Content